AmakuruImikino
Trending

APR Fc inyagiye As Kigali igera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup

Mu mukino wa mbere wa 1/2 mu mikino yo guhatanira igikombe cya Heroes Cup 2026, Ikipe ya APR Fc inyagiye ikipe ya As Kigali ibitego 3-0 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye ku isaha ya cyenda zuzuye, Amakipe yombi atangirana imbaraga zikomeye cyane buri kipe yose yifuza kubona igitego mbere yindi ndetse amakipe yombi yagiye ahusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe imbere y’izamu.

Nyuma yuko igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc yashakaga igitego ku kabi n’akeza ndetse ikomeza kugenda ihusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe imbere y’izamu rya As Kigali.

Ikipe ya APR Fc yakomeje kwataka bikomeye cyane ishaka igitego ndetse iza kucyibona ku munota wa 60 w’umukino gitsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yahawe Ronald Sekiganda ndetse iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje kotsa igitutu ikipe ya AS Kigali maze ku munota 66 William Togui atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Hakim Kiwanuka.

Ntabwo byagarukiye aho ngaho kuko abasore b’umutoza Taleb batari bafite gahunda yo kuva imbere y’izamu rya As Kigali baje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira mwiza yahawe na myugariro Niyigena Clement wari wazamutse, Ikipe y’abanyamugi yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’impozamarira ariko uburyo bwose babonaga ntibabubyaze umusaruro.

Gutsinda uyu mukino bikaba byatumye ikipe ya APR fc igera ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup uzakinwa ku Cyumweru, Aho itegereje ikipe izarokoka ku mukino uzaba ejo tariki ya 29 Mutarama 2026 hagati y’ikipe ya Police Fc ndetse n’ikipe ya Rayon Sport.

Hakim Kiwanuka yatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego muri uyu mukino

William Togui yitwaye neza atsinda igitego muri uyu mukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button