AmakuruImikino
Trending

APR FC yahaye imbabazi abakinnyi yari yarahagaritse

Ikipe ya APR Fc yatangaje ko yahaye imbabazi abakinnyi bayo Dauda Yussif na Mamadou Sy nyuma y’uko basabye imbabazi ku myitwarire mibi bagaragaje mu gihe ikipe yari iri mu mwiherero wo kwitegura umukino wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids Fc.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa APR FC ku wa 30 Ukwakira 2025, Komite ishinzwe imyitwarire y’ikipe yateranye igasuzuma neza ibyakozwe n’aba bakinnyi, maze isanga barenze ku mabwiriza y’ikipe n’abatoza mu buryo butari bwo.

Nyuma yo kubisesengura no kumva ubusobanuro bwabo, Komite yavuze ko aba bakinnyi bombi bemeye amakosa yabo basaba imbabazi ndetse biyemeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’ikipe mu gihe kizaza.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeye imbabazi zabo, bubasubiza mu mwiherero hamwe na bagenzi babo, ariko bubibutsa ko bagomba gukosora imyitwarire yabo no kubahiriza indangagaciro za APR FC zirimo ubunyangamugayo, gukunda ikipe, no guharanira intsinzi binyuze mu mikorere myiza.

APR FC yasoje ishimangira ko izakomeza gukorera ku ndangagaciro zayo z’icyizere, ubunyamwuga, ubupfura, no gukunda igihugu, nk’ishingiro ry’intsinzi yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button