
Ikipe ya APR Fc yatangiye yitwara neza mw’irushanwa rya Cecafa Kagame Cup ririmo kubera mu gihugu cya Tanzaniya mu mujyi wa Dar Salaam.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burundi, Zanzibar, Sudan, South Sudan, Ethiopie, Tanzaniya ndetse n’igihugu cy’u Rwanda gihagarariwe n’ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ihereye mu itsinda rya kabiri, lkaba yatangiye irushanwa rya Cecafa Kagame Cup yitwara neza, aho imaze gutsinda ikipe ya Bumamuru yo mu gihugu cy’Uburundi ibitego 2-0 byatsinzwe naba rutahizamu b’iyi kipe barimo Djibril Ouattara ndetse na William Togui ukomoka mu gihugu cya Cote d’ivoire.
Uyu akaba ari umukino ikipe ya Bumamuru yo mu gihugu cy’Uburundi yageragezaga guhanahana imipira cyane mu kibuga hagati ariko bagera imbere y’izamu gutsinda bikaba ingorabahizi bitewe nuko ubwugarizi bw’ikipe ya APR Fc bwari buhagaze neza cyane ndetse n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Muri uyu mukino Dao Memel ukinira ikipe ya APR Fc niwe wahembwe nk’umukinnyi w’umukino.
Muri iri tsinda rya kabiri hateganijwe undi mukino uraza guhuza ikipe ya Mlandege yo muri Zanzibar iraza kuba ikina n’ikipe ya KMC yo muri Tanzaniya saa cyenda, Mu gihe imikino y’umunsi wa kabiri muri iri tsinda iteganijwe kuba tariki ya 6 Nzeri 2025, aho ikipe ya APR FC izaba ikina n’ikipe ya Mlandege naho ikipe ya Bumamuru ikaba izakina n’ikipe ya KMC.