
Kuri uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2026, nibwo hatangiraga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Mu bagabo ikipe ya Kepler Volleyball Club yakinaga umukino wayo n’ikipe ya APR Volleyball Club, Ni umukino wagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye ariko ntibyakunda kuko watangiye ukereweho isaha yose irenga.
Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi nubwo ikipe ya Kepler VC yarushije imbaraga ikipe ya APR VC mu maseti abiri ya mbere maze ikayegukana ku manota 25 kuri 22 ku iseti ya mbere ndetse n’amanota 26 kuri 24 ku iseti ya kabiri.
Ikipe ya APR VC yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu iseti ya gatatu ndetse n’iseti ya kane maze yitwara neza yegukana izi seti zombi ku manota 25 kuri 17 (Seti 3) ndetse n’amanota 25 kuri 20 (Seti 4).
Kwegukana izi seti zombi kwa APR VC byatumye hitabazwa iseti ya gatanu yagombaga gukiranura amakipe yombi maze ikipe y’ingabo z’igihugu yegukana iyi seti itsinze Kepler VC amanota 15 kuri 8.
Muri rusange umukino ukaba warangiye ari amaseti 3 ya APR VC ku maseti 2 ya Kepler VC.

Undi mukino wakurikiyeho n’uwagombaga guhuza ikipe ya Gisagara VC n’ikipe ya Police VC ndetse uyu mukino nawo ukaba watangiye utinze bitewe nindi mikino yari yabanje.
Ni umukino waranzwe no guhangana cyane ku makipe yombi ariko ikipe ya Gisagara VC irusha imbaraga ikipe ya Police VC iyitsinda amaseti atatu ku busa.

Iseti ya mbere ikipe ya Gisagara VC yayegukanye itsinze ikipe ya Police VC amanota 25 kuri 19, iseti ya kabiri yarangiye ari amanota 29 ya Gisagara VC kuri 27 ya Police VC, Mu gihe iseti ya gatatu Gisagara VC yayegukanye itsinze Police VC amanota 25 kuri 20.





















