AmakuruImikino
Trending

APR WVC yatangiye neza shampiyona ya Volleyball

‎Ikipe ya APR WVC yatangiranye intsinzi muri Shampiyona ya Volleyball y’abari n’abategarugori yatangiye kuri uyu munsi tariki ya 17 Ukwakira 2025.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Ikaba yatangiye umwaka w’imikino mu mukino wa Volleyball itsinda ikipe ya Kepler WVC amaseti 3-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, utangirana imbaraga zikomeye cyane ku makipe yombi ariko ukabona ikipe ya Kepler WVC iri hejuru cyane byanatumye yegukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19 y’ikipe ya APR WVC.

Mu iseti ya kabiri ikipe ya APR WVC yagarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse biza gutuma yegukana iyi seti nyuma yo gutsinda amanota 25 ku manota 16 y’ikipe ya Kepler WVC wabonaga yasubiye hasi cyane.

Ikipe ya APR WVC yatangiye iseti ya gatatu iri hejuru cyane ubona ko ishaka gukora ikinyuranyo ndetse biza kuyikundira kuko yegukanye iyi seti ku manota 25 kuri 23 y’ikipe ya Kepler WVC.

Mu iseti ya nyuma ikipe ya Kepler WVC iheruka kongeramo abakinnyi 4 bashya,  yasubiye inyuma cyane bikabije mu mikinire ndetse byaje kuyiviramo gutsindwa iyi seti ya kane ku manota 25 kuri 14 .

‎Muri iyi shampiyona ya Volleyball mu bari n’abategarugori imikino ikaba izakomeza kuwa gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Police WVC ibitse igikombe giheruka izaba ikina n’ikipe ya RP-Huye, Mu gihe ikipe ya Ruhango WVC izaba yesurana n’ikipe ya RRA WVC.

Kepler WVC yatangiye neza ariko isubira inyuma muri seti za nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button