Ikipe ya APR Women Volleyball Club (APR WVC) itsinze Police WVC mu mukino w’umunsi wa 6 wa Rwanda National Volleyball League (RNVL), Mu mukino waranzwe no guhangana bikomeye cyane hagati y’amakipe yombi.

APR WVC yatsinze amaseti atatu muri ane yakinwe, Aho umukino ugitangira ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda (Police WVC), yatangiranye imbaraga zikomeye cyane ndetse byatumye yegukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19 y’ikipe ya APR WVC.
Mu iseti ya kabiri ikipe ya APR WVC yagarukanye imbaraga zikomeye cyane ndetse yigaranzura ikipe ya Police WVC maze yegukana iyi seti ku manota 25 kuri 23 y’abakobwa ba Police.
Mu iseti ya gatatu ikipe ya APR WVC yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi cyane maze yegukana iyi seti ku manota 25 kuri 18 ya Police WVC, Mu gihe mu iseti ya kane amakipe yombi yahanganye cyane bikomeye nubwo byarangiye iyi seti yegukanwe n’ikipe ya APR WVC nyuma yo gutsinda Police WVC.
Mu mukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri shampiyona y’umwaka ushize, ikipe ya Police WVC yari yatsinze ikipe ya APR WVC maze yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024/2025.
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur.