Argentine: Abaturage bakomeje kwigaragambya basaba ubutabera ku rupfu rwa Diego Maradona
Mu gihugu cya Argentine mu murwa mukuru Buenos Aires, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bakomeje imyigaragambyo basabira ubutabera icyamamare mu mupira w’amaguru kw’isi Diego Maradona witabye Imana, aho bavuga ko yishwe ku bushake.
Iyi myigaragambyo yabaye kuwa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 mu mihanda minini yo mu murwa mukuru w’igihugu cya Argentine Buenos Aires, aho abafana benshi bari bateraniye bafite ibyapa byanditseho amagambo asabira ubutabera Diego Maradona, abandi bambaye imipira iriho amafoto ndetse na nimero yambaraga agikina umupira w’amaguru, naho abandi bishushanyijeho tattoo zuriya mugabo.
Diego Maradona yitabye Imana umwaka ushize mu kwezi kwa 11 ubwo yari afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yaratabarutse azize indwara y’umutima yari amaranye igihe kirekire. Uyu mugabo wari ukunzwe cyane mu gihugu cye kubera uburyo yafashije Argentina kwegukana igikombe cy’Isi mu 1986 ndetse akaba yarananditse amateka ahambaye mu ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani yakiniye igihe kirekire ndetse bakaba baranamwitiriye Stade yabo.
Abantu batangije imyigaragambyo Ku mbuga nkoranyamba banditse amagambo agira ati “Ntabwo Maradona yapfuye ahubwo bamwishe ku bushake, dukeneye ubutabera kuri Diego Maradona, umuntu wagize uruhare mu rupfu rwe agomba kubiryozwa”.
Ku wa mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, nibwo akanama k’abaganga gashinzwe gusuzuma icyateye urupfu rwa Maradona kahuye, gusa ntikaratangaza ibyavuyemo.
Abaganga bari bashinzwe kuvura Maradona, barimo Leopoldo Luque, Agustina Cosachov na Carlos Diaz baracyakorwaho iperereza kugira uruhare rwaba ruziguye cyangwa rutaziguye mu rupfu rwa Maradona.