Amakuru

Australia: Umukozi wo nteko ishingamategeko yirukanwe kubera ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina

Mu gihugu cya Australia hakomeje kuvugwa inkuru y’umwe mu bakozi bakuru mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, nyuma y’amashusho yakwirakwije agaragaza abakozi bo mu nteko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu nzu y’inteko.

Muri aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uriya mukozi wirukanwe akorana bimwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ahasanzwe hicara umudepite w’umugore.

Umugore witwa Brittany Higgins wahoze akora mu nteko ishingamategeko ya Australia yavuze ko yafashwe ku ngufu n’umukozi wari umukuriye mu kwezi kwa gatatu 2019, gusa ngo yatinye kubwira Polisi ko yafashwe ku ngufu kuko yatinyaga ko yakwirukanwa mu kazi.

Yagize ati” Ubwo nakoraga muri iriya nteko nigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsinda gusa ngira ubwoba bwo kubibwira Polisi kuko natinyaga kwirukanwa mu kazi kanjye”.

Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’intebe wa Australia witwa Scott Morrison yatangaje ko ibyabaye bibabaje cyane ndetse bakwiye kugira icyo bakora kugirango ibintu bijye ku murongo muri iriya nteko nshingamategeko ndetse no mu gihugu muri rusange ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati” Birabaje cyane ibintu biomeje kubera muri iriya nteko, dukwiye kugira icyo dukora rwose ibintu bikajya ku murongo“.

Ibyabaye muri Kiriya gihugu byahise bizamura ibindi birego byinshi byagiye biba ndetse mu cyumweru gishize abantu ibihumbi byinshi biraye mu mihanda bakora ingendo zo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore muri Australia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button