
Ikipe ya FC Barcelona ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye muri uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026, aho imikino myinshi imaze kugaragaza ko iyi kipe itozwa na Hansi Flick itari ku rwego benshi bari bayitezeho bijyanye n’uko yitwaye umwaka ushize.
Mu gihe abafana benshi bari bafite icyizere ko ikipe yabo izakomeza kwitwara neza nkuko yari isigaye ibigenza ndetse ikanarushaho, Imikino ya vuba cyane cyane imikino ya UEFA Champions League ndetse n’imikino ya Shampiyona irimo kugaragaza indi shusho itandukanye.
Ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, Barcelona yanganyije na Club Brugge ibitego 3-3 mu mikino ya UEFA Champions League, Uyu ukaba ari umukino watumye benshi bakomeza kwibaza ku rwego rw’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.
Nubwo bamwe mu bakinnyi nka Rashford, Lamine Yamal, Lewandowski bakoze ibishoboka byose mu busatirizi, ikipe yongeye kugaragaza intege nke mu gice cy’ubwugarizi aho yatsinzwe ibitego bitatu mu buryo bworoshye cyane.

Nubwo ikipe ya Barcelona yagiye gukina uyu mukino ibura abakinnyi batandukanye b’ingenzi barimo Pedri, Raphinha, Gavi ndetse n’umuzamu Garcia, Ikinyamakuru Barça Blaugranes cyagaragaje ko iyi ari imwe mu mikino mibi cyane mu bijyanye no kurinda izamu.
Umutoza Hansi Flick akomeje gushinjwa cyane na bamwe mu bafana ndetse n’abasesenguzi kudashyira ku murongo neza uburyo bwo gukina yarasanzwe akoresha bwa pressing (guhatira ikipe bari gukina gukora amakosa) kdi bwaragiye butanga umusaruro mu mwaka ushize w’imikino ndetse ubwugarizi bwiyi kipe bukaba bugaragaza ko gukina uburyo bwa high line defense bikomeje kubagora.
Abakinnyi nka Ronald Araujo ndetse na Jules Kounde bakomeje kugorwa no gushobora guhagarika abataka bafite umuvuduko mwinshi bijyanye nuko aba basore basanzwe batihuta cyane nkuko tubazi mu mikinire yabo.
Aganira n’ikinyamakuru Barca Blaugranes, Frenkie de Jong yemeje ko hari byinshi bikomeje kudindiza ikipe yabo. Aho yagize ati” Ni ibintu byinshi bikomeje kudutera ikibazo: uburyo dukina, uko duhindura umukino, ndetse no kugumana icyizere. Tugomba kuba maso kandi tugatuza kugirango tubashe kubona umusaruro ufatika”.
N’ubwo umuyobozi wa Barcelona, Joan Laporta yavuze ko ikipe iri mu nzira nziza yo kongera kugira umusaruro mwiza mu bijyanye n’ubukungu, raporo ya ESPN Africa yerekana ko iyi kipe yakomeje kugira ibibazo by’amafaranga kuva mu myaka ibiri ishize. Ibi byose bikaba byaratumye gahunda yo kuvugurura stade ya Spotify Camp Nou ikomeza guteza ingorane ku bijyanye n’amafaranga yinjiraga ku mikino yo mu rugo.

Mu gihe abafana bakomeje kugaragaza impungenge ku mbuga nkoranyambaga, abasesenguzi bavuga ko Hansi Flick agomba guhindura byinshi vuba, bitaba ibyo akazisanga mu bibazo nk’ibyabaye kuwo yasimbuye muri iyi kipe, Xavi Hernandez.
Ikinyamakuru Reuters cyemeza ko ubuyobozi bwa Barcelona bushobora gutangira gutekereza ku mpinduka mu gihe ibintu byaba bidahindutse mbere ya Noheri.
Kugeza ubu ikipe ya Fc Barcelona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 25 muri shampiyona ya La Liga aho irushwa amanota 5 n’ikipe ya Real Madrid iri ku mwanya wa mbere, Mu gihe muri Uefa Champions League, Iyi kipe yo mu ntara ya Catalonya iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7 mu mikino ine imaze gukina.
Barcelona ikomeje kugaragaza ko iri mu bihe bitayoroheye n’agato haba mu bwugarizi, mu myumvire y’abakinnyi, ndetse no mu rwego rw’ubukungu. Abafana baracyafite icyizere ku bakinnyi bakiri bato nka Lamine Yamal, Pedri, Garcia, Casado, Fermin Lopez ndetse n’abandi ariko birasaba impinduka zihuse kugira ngo ikipe yongere kugera ku rwego rwo guhatanira ibikombe.
























