AmakuruImikino
Trending

Bayern Leverkusen yirukanye umutoza Erik Ten Hag

Ikipe ya Bayern O4 Leverkusen yo mu gihugu cy’Ubudage yamaze gutandukana n’umutoza wari usanzwe uyitoza Erik Ten Hag ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi.

Nkuko amakuru aturuka ku munyamakuru ukomeye cyane w’imikino Fabrizio Lomano abivuga, ikipe ya Bayern Leverkusen yamaze kwirukana umutoza wayo Erik Ten Hag kubera umusaruro mubi mu mikino ibiri ya shampiyona yaramaze gutoza ndetse n’umukino umwe w’igikombe cy’igihugu.

Muriyi mikino yose Erik Ten Hag yatoje ikipe ya Bayern 04 Leverkusen, yatsinzemo umukino umwe, atsindwa umukino umwe ndetse ananganya undi mukino umwe, Ten Hag akaba atandukanye niyi kipe nyuma y’iminsi igera kuri 62 yaramaze ahawe akazi mu gihugu cy’Ubudage.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, imyitozo y’ikipe ya Bayern Leverkusen irakomeza gukoreshwa n’abatoza bungirije mu gihe ubuyobozi bwiyi kipe bukiri muri gahunda yo gushaka undi mutoza uzasimbura Erik Ten Hag.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button