Imikino

Bertrand Traore yamaze gusinyira ikipe ya Aston Villa

Rutahizamu wo mu mpande Bertrand Traore ukomoka mu gihugu cya Burkinafaso, wari usanzwe akinira ikipe ya Lyon yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yamaze gushyira umukono Ku masezerano mu ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Bertrand Traore nyuma yo kumara iminsi asa nutabona umwanya uhagije mu ikipe ya Lyon, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya Aston villa, aho yatanzweho amafaranga angana na miliyoni 17 z’amayero, azongerwaho miliyoni 2, bitewe n’uburyo azitwara muri iriya kipe.

Uyu mukinnyi Traore nyuma yo gusinya amasezerano, yavuze ko yishimiye kuza gukina muri shampiyona y’Ubwongereza nk’ikintu yahoze arota cyane kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati” ndishimye cyane kuba nje muri Premier League, zari indoto zanjye kuva natangira gukina umupira w’amaguru,none bibaye impamo niteguye gutanga ibyo mfite byose kugirango mfashe iyi kipe kugera Ku ntego zayo”.

Uyu mukinnyi Bertrand Traore aje yiyongera Ku bandi bakinnyi iyi kipe ya Aston Villa yaguze, barimo Rutahizamu Watikns , umunyezamu Emiliano Martinez ndetse na Kapiteni Jack Grealish wongereye amasezerano y’imyaka itanu muri Oriya kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button