AmakuruImikino

Bidasubirwaho Muhadjiri Hakizimana n’umukinnyi wa As Kigali

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe, ni nyuma yo gutera umugongo Rayon Sports yamwifuzaga.

Hashize amezi hafi 3 havugwa inkuru y’ibiganiro bya Hakizimana Muhadjiri na Rayon Sports ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe.

Uyu musore yakomeje kugenda akwepa kwepa iyi kipe atinza gusinya, tariki ya 21 Nyakanga 2020 byavuzwe ko yasinyishije uyu rutahizamu amasezerano y’umwaka umwe, gusa ISIMBI yari yatangaje ko uyu musore yanze gusinya doreko amafaranga yifuzaga yaburagaho millions 4.5.

Andi makuru avuga ko yanze gusinyira Rayon Sports ngo abanze amenye niba izitabira imikino nyafurika ya CAF Consideration Cup, nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko AS Kigali ariyo izasohoka Amakuru agera ku umuragemedia.rw   yemeza ko yahise ayisinyira umwaka umwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Muhadjiri yabonanye n’ubuyobozi bwa AS Kigali ahita ayisinyira umwaka umwe.

Ahawe nubundi ibingana nibyo  iyi kipe Rayon Sports yamuhaga doreko yahawe miliyoni 13 ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni.

Si inshuro ya mbere Muhadjiri yinjiye muri AS Kigali kuko no muri 2016 yarayisinyiye ariko ntiyayikinira kuko yahise ajya muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button