Bidasubirwaho Willian yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya Arsenal
Nkuko ikipe ya Arsenal yamaze kubitangaza, umukinnyi Willian da Silva wari usanzwe akinira ikipe ya Chelsea, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu, azamugeza muri 2023, aho ashobora kuzajya ahembwa ibihumbi 220 by’amapawundi ku cyumweru.
Uyu musore wari wasoje amasezerano mu ikipe ya Chelsea, nyuma y’umukino wa UEFA Champions league iyi kipe yasezerewemo n’ikipe ya Bayern Munich, ariko ntiyigeze yifuza kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe ya Chelsea, bitewe n’uko yabasabaga kumuha imyaka itatu, ariko iyi kipe ikifuza kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.
Willian wahisemo gusinyira ikipe ya Arsenal, yifuzwaga n’ayandi makipe menshi arimo ikipe ya Barcelona ndetse n’ikipe ya Inter Miami isanzwe ikina muri shampiyona yo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, ikipe ya Arsenal ikaba ariyo yatsinze urugamba rwo gusinyisha uyu musore w’imyaka 32.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Brazil, yavuzeko yishimiye kuba yerekeje mu ikipe ya Arsenal, aho yagize ati” njyewe nahisemo kwerekeza muri Arsenal, kuko ari imwe mu makipe akomeye cyane kw’isi”.
Yakomeje agira ati” naje hano kugerageza gutwara ibikombe, kubera ko iyi kipe ikwiriye kubitwara. Nzajya mpora nkora imyitozo cyane ndetse njye no mu kibuga kugira ngo mfashe iyi ikipe gutsinda imikino yose.
Umutoza wa Arsenal Arteta yavuze ko Willian ari umukinnyi mwiza uzabafasha ibintu byinshi, mu gice cy’ubusatirizi bwabo ndetse uzabafasha kugera ku ntego z’ikipe yabo, ndetse azanatanga itandukaniro mu ikipe ya Arsenal.
Uyu musore uzajya wambara numero 12 mu ikipe ya Arsenal, mu myaka irindwi yari amaze akinira ikipe ya Chelsea, yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye, birimo ibikombe 2 bya shampiyona y’Abongereza, Europa league ndetse na FA Cup.