Imikino
Trending

Biravugwa: APR Basketball Club ikomeje gukubita gapapu amakipe bahanganye

Ikipe ya APR BBC ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye cyane, Aho ikomeje gutera gapapu amwe mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda mu mukino wa Basketball.

Nkuko bibyutse bivugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, n’uko ikipe ya APR BBC yamaze kwegukana bwe mu bakinnyi bari inkingo za mwamba mu ikipe ya REG BBC ndetse n’ikipe ya Patriots BBC.

Mu bakinnyi barimo kuvugwa ko bamaze kwerekeza mu ikipe ya APR BBC barimo umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ndetse na mugenzi we Axel Mpoyo bari basanzwe bakinira ikipe ya REG BBC ndetse na Ntore Habimana wari usanzwe akinira ikipe ya Patriots BBC.

Axel Mpoyo wakinira REG aravugwa muri APR BBC

Ntabwo ari abo bonyine ikipe ya APR BBC yamaze kwegukana kuko mu minsi micye ishize iyi kipe yanasinyishije undi uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya REG BBC witwa Kaje Elie ndetse urugamba rwo gusinyisha n’abandi bakinnyi ngo rukaba rukomeje kuri iyi kipe.

Nshobozwanumukiza jean wakiniraga REG aravugwa muri APR BBC

Mu minsi ishize nibwo APR BBC yaviriyemo 1/2 itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka ndetse akaba aribyo birimo gutuma ikoresha imbaraga nyinshi yiyubaka mu rwego rwo kugirango umwaka utaha w’imikino izabashe kwitwara neza cyane ndetse ibashe no kugera ku mukino wa nyuma I’ve yanatwara igikombe.

Ntore Habimana wakiniraga Patriots aravugwa muri APR BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button