AmakuruImikino
Trending

Biravugwa: Kepler VC yasinyishije umukinnyi mushya ukomoka mu barabu

Ikipe ya Kepler VC ikina muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, yamaze gusinyisha umukinnyi mushya w’imyaka 23 ukomoka muri Algeria witwa Mohamed Radi Krid.

Radi Krid usanzwe akina nka Outside Hitter, afite uburebure bungana na metero 1 na cantimetero 95 (1,95cm), akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo ikipe yitwa OMK EL Milia yo mu gihugu cya Algeria ndetse n’ikipe ya Shabab Al-Ahli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu mujyi wa Dubai.

Kuri ubu uyu musore yamaze gutangira imyitozo hamwe n’ikipe Kepler VC isanzwe ibarizwa i Kinyinya, akaba arimo no gukorana n’umutoza Mboulet Patrice Ndaki ndetse yitezweho kuba yazafasha iyi kipe guhatanira igikombe cya shampiyona.

Bikaba biteganyijwe ko shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda (FRVB League) izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2025, ari nabwo abafana bazatangira kubona uyu mukinnyi mushya mu kibuga.

@ngg-masakombe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button