Imikino

Biravugwako Kwizera Olivier ashobora kwerekeza mu ikipe ya Azam Fc

Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier, wari umaze iminsi asinyiye ikipe ya Rayon sport nyuma yo kugurwa avuye mu ikipe ya Gasogi United, bishobora kurangira adakiniye iyi kipe y’ubururu n’umweru ahubwo akerekeza mu ikipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Amakuru ahari aravugako uyu muzamu ufite impano ikomeye cyane, ashobora gusinyira iyi kipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma yaho yagaragaje ko imwifuza cyane ndetse n’ibiganiro bikaba byaramaze gutangira kandi ngo bikaba biri kugenda neza cyane.

Kwizera Olivier ashobora gutangwaho amafaranga agera ku bihumbi 20 by’amadorali, kugirango abe yakwerekeza hariya mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Azam Fc, iyi kipe ikaba yarigeze kunyuramo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migy, kuri ubu usigaye ukinira ikipe ya KMC nayo yo muri Tanzaniya.

Mu gihe uyu musore yaba yerekeje muri iyi kipe, byaba ari igihombo gikomeye cyane ku ikipe ya Rayon sport, kuko byazayigora cyane gushaka undi munyezamu wazafatira mu mwaka w’imikino utaha, gusa nanone bikaba inyungu ku ikipe y’igihugu Amavubi kuko ni ubundi bunararibonye uyu musore yaba agiye kongera byazafasha ikipe yacu y’iguhugu.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, harimo ikipe ya Apr Fc yatwariyemo ibikombe byinshi, aza kuhava yerekeza mu ikipe ya Bugesera Fc, aha naho yaje kuhava yerekeza mu gihugu cya Afurika y’epfo mu ikipe ya Free State Star, kuri ubu akaba yakiniraga ikipe ya Gasogi united.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button