AmakuruImyidagaduro
Trending

Bosco Nshuti yamaze gutangaza igihe igitaramo ari gutegura kizabera

Umuhanzi Bosco Nshuti ukundwa n’abatari bacye, mu mpera ziki cyumweru yatangaje ko afite igitaramo ndetse anagaragaza n’igihe kizabera, Ibi bikaba bije mu gihe uyu muhanzi amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa ‘ Ndatangaye’.

Mu kiganiro twagiranye Bosco Nshuti yavuze ko igitaramo afite giteganijwe kuzaba tariki ya 13 Nyakanga 2025, Akaba yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwitega ibyiza ari kubategurira kuko ngo burya n’Imana ikunda ibyiza.

Bosco Nshuti yamenyekane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ibyontunze’, Ni muri Yesu, Yanyuzeho, Nakwituriki, Nzamuzura ndetse n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi akaba yanavuze ko uramutse ushaka kumuha ibitekerezo cyangwa inyunganizi wanyura ku mbuga ze zitandukanye akoresha zirimo TikTok, Instagram, Facebook, Twitter (X), Boomplay, Audiomark, Youtube, n’izindi zose wamubonaho.

Bosco Nshuti yatangaje amatariki y’igitaramo ari gutegura

Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Bosco Nshuti

https://youtu.be/HfZW3hwDFGg?si=rQUKVgPpDSjC66XW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button