Ikipe ya Bugesera Fc ibarizwa mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Bugesera, yamaze gusinyisha Habarurema Gahungu wari usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Police Fc.
Ni amakuru batangaje kuri uyu munsi tariki ya 18 Kamena babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, aho bavuze ko bishimiye kuba basinyishije uyu muzamu uri mu beza igihugu cyacu gifite.
Habarurema Gahungu wakiniraga ikipe ya Police Fc, akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Bugesera Fc, Aho aje asangamo abandi banyezamu bari bayisanzwemo barimo na Ndayishimiye jean Luc Bakame.
Bugesera Fc ikomeje kwiyubaka cyane nyuma yaho yasoje shampiyona ishize iri mu makipe yarwanaga no kuba itamanuka mu cyiciro cya kabiri, dore ko yarokotse ku munota wa nyuma bikarangira hamanutse ikipe ya Espoir ndetse na Rutsiro Fc.
Ntabwo ari Habarurema Gahungu umaze gusinyira ikipe ya Bugesera Fc kuko na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Tresor wakiniraga ikipe ya Mukura VS nawe yamaze kuba yerekeza muri iyi kipe yo mu karere ka Bugesera ndetse twiteze no kuzabonamo masura mashya.