
Inama ya Komite nyobozi ya CAF (CAF ExCom) yateranye kuri uyu munsi yafashe umwanzuro uvuga ko amakipe abiri akomeye yo muri Sudani, ari yo Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh, yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Uyu mwanzuro watangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, risobanura ko CAF yemeje ko aya makipe yahawe uburenganzira bwo gukina muri Rwanda Premier League bitewe n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu gihugu cya Sudani byatumaga aya makipe adashobora gukomeza ibikorwa byayo.
CAF yatangaje ko intego y’uyu mwanzuro ari ugufasha amakipe yo muri Sudani kubona aho gukomereza ibikorwa byayo by’umupira w’amaguru, mu gihe mu gihugu cyabo hakiri ibibazo bituma ibikorwa bya siporo bidashobora gukomeza nkuko bikwiye.
Kwemerera Al Hilal na Al-Merrikh gukina mu Rwanda bizatanga isura nshya kuri shampiyona y’u Rwanda, bitewe n’uko aya ari amakipe akomeye kuri uyu mugabane dutuyeho kandi akaba anafite abafana benshi ndetse ibi bikaba bizongera urwego rw’imikino muri shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), kumenyekanisha shampiyona yacu ndetse n’ibindi bitandukanye.























