
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi ukinira Kiyovu Sports, Cedric Amissi, yasabye imbabazi abafana, abakinnyi bagenzi be ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaye mu mikino ibiri ishize byanatumye afatirwa ibihano.
Nyuma yo gusimbuzwa mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye na Gasogo United ndetse nuwo yakinnye na Al merreikh, Amissi yagaragaye akubita hasi igitambaro cya kapiteni (armband), ibintu byafashwe nabi n’abafana, abayobozi nk’uburyo bwo kutubaha ikipe ndetse n’ibirango cyayo.
Kubera iyo myitwarire, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe ibyemezo bikarishye birimo guhagarika Cedric Amissi imikino ibiri adakina ndetse no kumwambura inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga.
Nyuma y’ibi bihano yafatiwe, Amissi Cedric yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, maze ashyira hanze ubutumwa burebure asaba imbabazi ndetse yicuza ibyo yakoze kandi bitari bikwiye umukinnyi mukuru nkawe.
Cedric akaba yanditse agira ati” Mbikuye ku mutima nanditse nsaba imbabazi kubera imyitwarire igayitse nagaragaje mu mikino ibiri ishize yababaje buri wese muri twe, kandi nzi ibyo munsaba nk’umukinnyi. Nafashwe n’umujinya nshyira hasi igitambaro cya kapiteni nyuma yo gusimbuzwa. Sinigeze ntekereza kurenga ku ikipe, ku bafana, ku bakinnyi cyangwa ku buyobozi. Nari ndakaye kuri njye ubwanjye ariko nasobanukiwe ko nitwaye nabi kandi bitari bikwiye mbisabiye imbabazi”.
Yongeyeho ko Kiyovu Sports ayifite ku mutima ndetse ko yiteguye gukosora amakosa ye no kugarukana imbaraga kurusha mbere.
Yakomeje agira ati”Ndasaba imbabazi buri wese nashoboye kubabaza kandi ndabasezeranya ko nigiye kuri ibi kandi nzagaruka nkomeye kurusha mbere.”
Kiyovu Sports kugeza ubu ntiratangaza niba hashobora kubaho impinduka ku bihano yafashe gusa Amissi we avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugirango yongere kwizerwa n’ikipe ndetse n’abakunzi bayo.

























