AmakuruImikino

Chris Froome watwaye Tour de France inshuro 4 azakina Tour du Rwanda 2023

Umwongereza Christopher Froome utazibagirwa na benshi kubera ubuhanga yagaragaje mu kuzamuka imisozi ya Pyrenees,Alpes,Col du Pierre Saint Martin n’iyindi,agiye kuza mu Rwanda gukina irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.

Uyu munyabigwi ukinira ikipe ya Israel Premier-Tech yo muri Israël igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya munani.

Froome w’imyaka 37, yatangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, ko azitabira Tour du Rwanda uyu mwaka,mu mashusho y’amasegonda 42 yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Tour du Rwanda.

Yagize ati “Muraho mwese, ni Chris Froome. Nejejwe no gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare. Bizaba ari inshuro ya mbere muri Afurika, nzagira inararibonye yo gusiganwa mu Rwanda kandi niteze ko rizaba ari isiganwa ridasanzwe.”

Chris Froome ukunze kwitwa “Froomey” yegukanye amasiganwa arindwi akomeye azwi nka “Grand Tour”, arimo Tour de France inshuro enye, Vuelta inshuro ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button