AmakuruImyidagaduro
Trending

Chriss Eazy yatanze ibishimo ku bakunzi ba ruhago i Nyamirambo

Chriss Eazy yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, ubwo yatigisaga Pele Stadium i Nyamirambo.

Ibi byabaye ubwo yari yatumiwe n’ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu mu birori byo gushyikirizwa igikombe maze akaza guhabwa umwanya ubwo igice cya mbere cy’umukino wahuzaga iyi kipe ndetse n’ikipe y’Amagaju cyari kirangiye.

Ni umuhanzi wakiriwe neza n’abafana b’amakipe yombi, yaba abafana bacye b’Amagaju hamwe n’abafana ba Apr fc yari yakiriye umukino ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bari bateraniye kuri i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu muhanzi umaze iminsi ahagaze neza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yakoze iyo bwabaga agerageza gushimisha abakunzi ba ruhago bari bateraniye kuriyi Stade yitiriwe Pele.

Chriss Eazy yaserutse yambaye neza nk’ibisanzwe maze aririmbira abari kuri Stade zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Inana, Bana, jugumila yahuriyemo na Kevin kade na Phil Peter ndetse n’izindi.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, Chriss Eazy na Junior Giti usanzwe ureberera inyungu uyu muhanzi, bagaragaje ko mu Rwanda nta muhanzi n’umwe urakora live performance ya nyayo.

Junior Giti n’umuhanzi Chriss Eazy bavuze ko nta muhanzi urakora live performance ya nyayo mu Rwanda

Uyu muhanzi washimishije benshi akaba yanasekeje abantu cyane ubwo yavugaga ati” Apr fc ni umuntu wanjye cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button