AmakuruUbuzima
Trending

Dore bimwe mu bitera abantu kuvukana uturegeya

Ni kenshi uzumva abantu bavuga ibintu bitandukanye ku bantu bavukana akaregeya cyangwa uturegeya. Uyu munsi turagusobanurira igitera kuvugana uturegeya.

Akaregeya ni agatoki kiyongera ku ntoki zigize ikiganza cyangwa kumano agize ikirenge. Gashobora kuza gashamikiye ku rutoki (cyangwa ino) ruhera , k’urukumwe cyangwa kakaza hagati y’izindi ntoki. Kaboneka mu gihe umwana akivuka, bivuzengo barakavukana.

Haraho bishika umwana akavukana akaregeya kamwe cyangwa twinshi. Akenshi mu muco wa kinyarwanda umwana wavukanaga akaregeya bahitaga bamwita Karegeya, nk’uburyo bwo kumvisha abaturanyi n’abavandimwe ko kuvukana akaregeya atari icyaha, yewe bitanagomba gutera ipfunwe ugafite.

Umwana rero ashobora kuvukana uturegeya bivuye ku ruhererekane rwo mu muryango (Heredity) niba hari abantu mu muryango badufite ugasanga dukurikiranye umwana, akenshi binava ku burwayi butuma uturemangingo (genes) dukora intoki z’umwana ari munda tugakora intoki nyinshi. Ibi ariko iyo umubyeyi yakurikiranye gahunda za muganga akenshi barabikosora mu bihugu byateye imbere.

Mu gihe umwana avukanye uturegeya bashobora kudukata no ku bantu bakuze baratubaga ariko ashobora kuva amaraso menshi bigatera ibindi bibazo, ni byiza kubikora kubana batararenza imyaka ibiri kuko baba bagifite umubiri woroshe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button