AmakuruUdushya

Dore ibyagufasha kumenya kwandika kuri mudasobwa wihuta kandi utareba kuri Keyboard

Niba utaramenyera kwandikira vuba vuba kuri keyboard ya mudasobwa kandi ukaba wumva ubimenye byagusha, wageze aho washakaga. umuragemedia.rw tugiye kubigufashamo.

Iyo ugiye kwandika, intoki zawe zigomba kuba ziri kumurongo wo hagati kuri keyboard bakunze kwita “home row“. Uwo murongo niwo w’ ibanze cyane kuko iyo washyizeho intoki ubasha kuba wagera kuzindi buttons zose ushaka.

Dukore umwitozo, shyira intoki zawe kumurongo wo hagati nkuko bigaragara mw’ ifoto hejuru :

1. Shyira ikiganza cyawe cy’ ibumoso ku nyuguti za A S D F.

2. Shyira ikiganza cyawe cy’ iburyo aherekera ku nyuguti za J K L ;

3. Reka intoki z’ ibikumwe zijye kuri button ya SPACE

4. Wiyoroshye mu ntoki kugirango ubashe kwandika vuba

Nukuvuga ngo intoki zandika zo ku kiganza cy’ iburyo zigomba kuba zikurikiranye ku nyuguti za A-S-D-F naho ku kiganza cy’ ibumoso zigakurikirana gutya J-K-L– ; Ugomba kugerageza kwandika utareba kuri keyboard.

Mu gukoresha button yo gushyiramo akanya (space bar) abantu bakunze gukoresha urutoki ruboroheye hagati y’ igikumwe cy’ iburyo cyangwa cy’ ibumoso. Umuvuduko wo kwandika ugenda wiyongera uko umuntu arushaho kugenda yimenyereza kwandika vuba.

Na none iyo ugitangira kwiga kwandika utareba kuri keyboard ntiwacibwa intege nuko ushobora gusanga wakoze udukosa tw’ imyandikire tumwe na tumwe, kuko uko ugenda wimenyereza natwo tugenda tugabanuka.

Ushobora no gufata mumutwe ziriya nyuguti zibanze zikoreshwa bityo mu gihe waba wibagiwe aho aka button gaherereye, intoki zawe zahita zikwibutsa uko izo nyuguti zikurikirana.

Src: tricksconnected.blogspot.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button