AmakuruUbuzima

Dore ibyo ukwiye kumenya ku tubara tw’umweru tuza mu nzara(Inono)

Inono cg se utuntu tw’umweru tuza mu nzara; dushobora kuza ari akadomo kamwe cg se imirongo minini mu nzara cg amano. Ibi bikunze kuba ku bantu benshi, mu gihe runaka mu buzima bwabo, kuba wagaragaza utu tubara mu nzara ntibivuze ko hari indwara waba ufite, kimwe n’uko bishobora kwerekana uburwayi bukomeye.

Ku bantu bamwe na bamwe, utu tuntu dushobora kuza ari akadomo cg se ikaba imirongo minini igaragara mu rwara.

Ni iki gitera utu tuntu tw’umweru mu nzara?

Impamvu nyamukuru ni impanuka ziba ku nzara; nko kuba wakwihondaho ikintu gikomeye, kwifungirana mu rugi cg gukoresha ibinyabutabire ku nzara (nka vernis zisigwa ku nzara n’igitsina gore)

Izindi mpamvu zishobora kuba uburwayi cg ibindi bibazo, birimo:

Ubwivumbure bw’umubiri
Infection itewe n’imiyege (fungi)
Kubura imyunyu ngugu

Inono n’ubwo benshi batazifata nk’ibintu bikomeye, ariko zishobora kwerekana:
uburwayi buri mu mubiri
Ubwivumbure bw’umubiri
Ubwivumbure bwose bwaterwa n’ibintu washyize ku nzara, bushobora gutuma uzana utubara tw’umweru ku nzara.

Ubusanzwe inzara zigira ibara ry’iroza ryerurutse.

Infection iturutse ku miyege

Infection iturutse ku miyege (fungi) ishobora kwibasira cyane cyane inzara z’amano, bizagaragazwa bwa mbere n’utuntu tw’umweru tuza ku nzara.

Uko iyi infection ikora niko imunga urwara, rugatangira gushishuka no gukomera cyane bidasanzwe.

Kubura imyunyu ngugu

Mu gihe hari imyunyu ngugu umubiri wawe ubura ushobora kubona utu tuntu tw’umweru mu nzara zawe. Ahanini ikibitera ni ukubura zinc mu mubiri no kubura kalisiyumu.

Icyo utu tubara dushobora kukubwira

Niba uzi neza icyaduteye nk’impanuka wagize (kwihonda, cg se gukubita inzara ahandi) biroroshye gutegereza birijyana.

Ubusanzwe inzara zigira ibara rya roza yerurutse, nuramuka ugize inzara zimeze gutya uzihutire kugana kwa muganga.

Gusa niba ubona utu tubara duhora mu nzara zawe, kandi tukaba twiyongera ni ngombwa kugana kwa muganga bakagusuzuma ko nta kindi kibazo waba ufite. Kuko hari zimwe mu ndwara zikomeye; nk’indwara z’umwijima, umutima, umusonga cg se ubundi burozi buturuka ku binyabutabire byinjiye mu mubiri.

Src:umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button