AmakuruUbuzima

Dore uko wahangana n’impumuro mbi kumubiri wawe

Impumuro mbi ubusanzwe ishobora kubaho rimwe na rimwe; bitewe nuko utoze cg iturutse ku cyuya wabize, gusa iyo ibaye nyinshi bikabije bishobora gutera ikibazo gikomeye yaba kuri wowe ndetse n’abakwegereye cg abo uciyeho.

Impumuro mbi ku mubiri ibaho igihe imvubura z’ibyuya zikora cyane, gusa si ibyuya bitera guhumura nabi. Nkuko twabibonye iboneka igihe ibyuya byivanze na bagiteri ziba ziri ku ruhu. Izi bagiteri zongera impumuro mbi, iyo cyane cyane hashyushye.

Iyi mpumuro mbi ishobora kuvurwa n’imiti uhabwa kwa muganga cg se guhindura isuku y’umubiri wawe kimwe no gukoresha imibavu itandukanye. Gusa akenshi hari igihe imibavu (deodorant cg parfum) zitagira icyo zikumarira kabone nubwo wazikoresha kenshi. Hari uburyo busanzwe, ushobora gukoresha ubwawe mu kwikiza iyi mpumuro itari nziza, ukarwanya ikura cyane rya bagiteri ndetse ukagabanya no kubira ibyuya cyane.

Impumuro mbi uko wayirwanya ukoresheje uburyo busanzwe

  1. Umunyu wa bicarbonate

Uyu munyu ukamura ibyuya igihe biri ku ruhu, bityo ukaba wagabanya impumuro mbi. Ukora kandi mu kwica bagiteri ziba ziri ku ruhu no guhumuza umubiri.

1. Uko ukoreshwa:

  1. Fata akayiko kamwe gato k’umunyu wa bicarbonate, uwuvange n’umutobe w’indimu. Usige uru ruvange ahafite ikibazo, niba ari mu kwaha cg ahandi.
  2. Ubirekereho byibuze iminota micye, hanyuma wozeho n’amazi (ntugomba kwikuba, kuko uyu munyu ushobora guhindura ibara ry’uruhu). Ushobora no guhita woga umubiri wose.
  3. Ibi ujye ubikora buri munsi kugeza igihe uzabonera impinduka.

    2. Umutobe w’indimu 

    Uyu mutobe ukoreshwa cyane mu kwirukana impumuro mbi ku mubiri kandi ni umuti mwiza. Aside iba mu ndimu, ifasha mu kugabanya pH y’uruhu, bityo bigakomerera bagiteri kuba zashobora kuba ku ruhu.

    Uko ukoreshwa:

    1. Fata indimu uyikatemo 2, hanyuma usigirize igice cyimwe mu kwaha, ugomba gusiga igihe gihagije ku buryo umutobe w’indimu winjira mu ruhu.
    2. Hanyuma urabireka bikiyumisha, ubundi ukabona koga.
    3. Ushobora kubikora buri munsi kugeza igihe impumuro mbi igiye.
    4. Niba uruhu rwawe rutihanganira umutobe w’indimu, ushobora kuwuvanga n’amazi macye hanyuma ugasigisha ipamba. Ubirekeraho byibuze iminota 10, mbere yo koga.

      3. Inyanya

      Zifite ubushobozi bwo kwica bagiteri zizana impumuro mbi ku ruhu. Inyanya zigabanya kandi utwenge tw’uruhu, bityo zikagabanya kubira ibyuya cyane.

      Uko zikoreshwa:

      1. Fata inyanya 5 cg 6 ziringaniye uzisye, hanyuma uvanemo umutobe wazo.
      2. Uyu mutobe w’inyanya uwongere mu mazi ugiye koga.
      3. Ushobora kubikora buri munsi, mu kurwanya impumuro mbi.
      4. Kunywa kandi umutobe w’inyanya (ibirahuri 1 cg 2), ku munsi bizagufasha kwirukana impumuro mbi.

4. vinegre ya pome (apple cider vinegar)

vinegre ya pome ni umuti ukomeye cyane mu kurwanya bagiteri. Ufasha kandi mu kwikiza impumuro mbi, uringaniza ikigero cya pH y’uruhu.

Uko ukoreshwa:

  1. Fata ipamba urikoze muri vinegre ya pome, hanyuma ugende usigiriza mu kwaha. Ugomba gutegereza byibuze iminota 5 mbere yo koga.
  2. Bikore byibuze 2 ku munsi; mu gitondo ubyutse na mbere yo kuryama, kugeza igihe uzabonera impinduka
  3. Ushobora kandi gufata agakombe k’iyi vinaigre ukagashyira mu mazi y’akazuyazi ugiye koga mbere y’iminota 10, ukabona kuyoga.

5. Teyi

Teyi (romarin/rosemary) ni umuti mwiza urwanya ikura rya bagiteri zitera impumuro mbi, irimo kandi ibihumuza nka menthol na chlorophyll, zifite ubushobozi bwo gukora kimwe n’imibavu irwanya impumuro mbi ku mubiri. Irimo kandi zinc, iyo ibaye nkeya mu mubiri bitera impumuro mbi.

Uko ikoreshwa:

  1. Fata igice cy’agakombe karimo teyi (uzafate izijya kuma, ariko zitumye cyane), uzishyire mu bikombe 4 by’amazi ashyushye. ubirekeremo byibuze iminota 10, nurangiza ubyongere mu mazi woga.
  2. Mu gihe wabishyize mu mazi woga (yaba akonje cg ashyushye), mbere yo koga birekeremo iminota 10-20 ubundi ubone koga ayo mazi
  3. Ushobora kubikora buri munsi uko ugiye koga. Mu gitondo, bizagufasha kwirirwa uhumura neza n’akandi kamaro twabonye ka teyi mu mazi.

Icyitonderwa

Ubu buryo bwose si ngombwa kubukoreshereza icyarimwe, ushobora gukora ubukoroheye bwakwanga, ukabona kujya ku bundi. Ushobora kandi kwitabaza imiti yindi igihe uburyo busanzwe ubona bwanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button