AmakuruImikino
Trending

Dr Adel Zrane wari umutoza muri Apr Fc yitabye Imana

Dr Adel Zrane wari usanzwe ari umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu mu ikipe ya APR fc yitabye Imana aguye iwe mu rugo.

Ni inkuru imenyekanye mu kanya gato gashize nyuma yaho bagiye ku mufata mu rugo nkuko bisanzwe aho yari atuye maze basanga atagihumeka umwuka w’abazima nubwo hatari hamenyekana icyakuhitanye.

Iyi ni nkuru itari nziza mu matwi y’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu, umuryango wa Dr Adel Zrane ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange kuko babuze umuntu wari ufite ikintu kinini amaze muri uyu mupira wacu.

Dr Adel Zrane yakomokaga mu gihugu cya Tunisiya, akaba yarageze mu ikipe ya APR Fc muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari umugabo wakundwaga cyane n’abakinnyi b’iyi kipe cyane kurusha abandi batoza bose, mbere yo kuza mu Rwanda yanyuze mu makipe atandukanye arimo na Simba yo muri Tanzaniya.

Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera Dr Adel Zrane, abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange haba mu Rwanda ndetse no muri Tunisiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button