Drones zigiye kujya zikoreshwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda
Mu Rwanda hagiye gutangira uburyo budasanzwe bwo gukoresha utudege tutagira abapilote (Drones) mu bijyanye no kugenzura ibyaha, umutekano ndetse n’amakosa atandukanye yo mu muhanda.
Ibi n’ibyatangajwe na polisi y’u Rwanda kuri uyu munsi tariki ya 3 Mutarama 2025, aho iri koranabuhanga rigiye kuza kunganira ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga bitandukanye.
Iri koranabuhanga bikaba byitezwe ko rizafasha cyane mu gukumira amakosa, ibyaha ndetse n’impanuka zibera mu muhanda nkuko byagenze ku ikoranabuhanga rya camera ryari risanzwe rikoreshwa mu Rwanda kandi bigaragara ko haricyo ryagabanije cyane cyane ku mpanuka zajyaga zibera mu muhanda bitewe n’umuvuduko ukabije.
Ubusanzwe byari bimenyerewe ko utudege tutagira abapilote (Drones) dukoreshwa mu bijyanye no gutwara amaraso ku bitaro bitandukanye agahabwa abayakeneye, sibyo gusa kuko utu tudege tunakoreshwa mu gutera imiti ya malaria mu bishanga bitandukanye ndetse drones zikaba zinakoreshwa mu Rwanda n’abafata amashusho ya film cyangwa indirimbo ariko babanje kubisabira uburenganzira.