Imikino

Ese twitege iki ku cyicaro cya FIFA kigiye kuza mu Rwanda?

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wejo kuwa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021, hafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo ibijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, harimo guhagarika ingengo hagati y’uturere dutandukanye ndetse o no hagati y’uturere n’umujyi wa KIgali, hakaba hatangarijwemo kandi icyemezo cy’amasezerano u Rwanda rwagiranye na FIFA cyo kuzana icyicaro cyayo i Kigali.

Nkuko byatangajwe n’inama y’Abaminisitiri ku munsi wejo , u Rwanda rwagiranye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA amasezerano yo kugira icyicaro cyayo mu Rwanda, nyuma y’ibindi byicaro iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi risanzwe rifite mu bihugu bigiye bitandukanye kuri uyu mubumbe.

Ese twitege iki kuri iki cyicaro cya FIFA kigiye kuza mu Rwanda ku iterambere ry’umupira wacu?

Ubundi ubusanzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA) risanzwe rireberera amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku migabane yose , ribafasha guteza imbere ndetse no kuzamura umupira w’amaguru kuriyo migabane ndetse no mu bihugu bitandukanye, yaba mu bijyane no gushyiraho amategeko ngenderwaho mu mupira w’amaguru ndetse no gufasha ayo mashyirahamwe mu bijyanye n’amikoro kuko hari amafaranga FIFA isanzwe igenera amashyiramwe buri mwaka.

Ni amahirwe ku Rwanda kuko kuba FIFA igiye kuzana icyicaro cyayo mu Rwanda hari byinshi bizafasha umupira w’amaguru wacu kuko yaba ku bijyanye n’ubujyana bwihariye bushobora kuzajya buhabwa abayoboye umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, kugira amahirwe yo kuba twakwakira amarushanwa atandukanye ndetse no kudufasha kwihutisha imishinga itandukanye mu mupira w’amaguru, ibi kandi bikaba bifasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi(FIFA) rikaba ryarihaye intego zo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi, harimo ko bitarenze mu mwaka utaha wa 2022 iri shyirahamwe rizaba rimaze gushora hafi amafaranga angana na miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga wo kwegereza abanyamuryango bayo ibyicaro bitandukanye, kugeza ubu umugabane w’Afurika ukaba umaze kubona ibyicaro bitatu bya FIFA, harimo icyicaro muri Senegal, Afurika y’epfo na Ethiopie, bivuze ko u Rwanda rugiye kuba urwa kane rugiye gushyirwamo icyicaro cya FIFA, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo Ubuhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button