Imikino

Ese ikibazo cy’irangira ry’ingengo y’imari mu ikipe ya Musanze Fc mu ntangiriro za shampiyona gihagaze gute?

Ntabwo bikunze kugaragara cyane ko ingengo y’imari mu makipe ishobora kurangira shampiyona igitangira, kuko amakipe menshi aba afite uburyo bwinshi yateganije kuzabonamo amafaranga azabafasha mu mwaka w’imikino, cyane cyane nko kubona amafaranga ku bibuga ndetse n’amafaranga ava mu baterankunga b’amakipe gusa kuri ubu mu ikipe ya Musanze Fc buravugwako ingengo y’imari bahawe n’akarere yamaze kurangira. Ese iki kibazo giteye gute?

Ubundi ubusanzwe ikipe ya Musanze Fc , uyu mwaka yahawe n’akarere ka Musanze amafaranga angana na miliyoni 80 z’amafaranga y’urwanda, yari kuziyongeraho amafaranga bari guhabwa n’abaterankunga batatu bafitanye amasezerano yo kuzakorana muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ndetse bakaba bateganyaga ko bazabona nandi mafaranga ku bibuga mu gihe icyorezo cya coronavirus cyaba kigenjeje macye abafana bakagaruka ku bibuga.

Isoko ry’igura n’igurisha ritangira ikipe ya Musanze Fc yahise izana umutoza Seninga Innocent bamuha inshingano zo gushaka abakinnyi azakoresho muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro, uyu mutoza nawe nawe ntabwo yazuyaje kuko yarambagije abakinnyi benshi cyane, dore ko hinjiye abakinnyi bagera kuri 13 mu ikipe ya Musanze banafite amazina akomeye hano mu Rwanda, barimo nka Ntaribi Steven, Mutebi Rashid, Munyeshyaka Gilbert  bita Rukaku, Kigeme, ndetse n’abandi benshi aho bivugwako batanzweho amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’urwanda, muri miliyoni 80 bahawe n’akarere.

Nyuma y’ibyo kandi muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Musanze Fc irimo gukoresha amafaranga angana na miliyoni zigera kuri 12 ihemba abakinnyi n’abakozi buri kwezi, ndetse ukongeraho gukodesha aho kuba muri ibi bihe bya coronavirus kuko amakipe yose ategetswe gucumbikira abakinnyi n’abakozi hamwe kugira barusheho kwirinda Covid-19 ukongeraho no kugaburira abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya Musanze Fc ndetse no kubapisha Covid-19 mbere y’imikino.

Ibi byose tumaze kuvuga haruguru n’ibimwe mu byatumye ingengo y’imari ikipe ya Musanze Fc yagenewe n’akarere ka Musanze ingana na miliyoni 80 yarahise irangira, bikaba bivugwako ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc bwafashe umwanzuro wo kwandikira ubuyobozi bw’akarere bubamenyesha ikibazo gihari ndetse ngo binashobotse akarere kakaba kabongera amafaranga yo gukoresha nubwo bitoroshye .

Amakuru arimo gucaracara hanze, aravugako abakinnyi b’ikipe ya Musanze Fc bashobora kuzamara amezi agera kuri atanu badahembwa kuko amafaranga yamaze gushira, ibintu bidasanzwe bimenyerewe muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Musanze ndetse bivugwako hari abakinnyi bashobora kuzasezererwa mu gihe igice kibanza cya shampiyona kizaba kirangiye kuko ngo barimo guhemberwa ubusa kandi ntacyo bafasha ikipe.

Ese ikibazo cyaba ari ikihe? Iyo urebye usanga icyorezo cya covid-19 gifite uruhare runini muri iki kibazo cya Musanze Fc nubwo ataribo cyakozeho gusa kuko hari n’andi makipe avugwamo ibibazo, gusa nanone ku bijyanye no kugura abakinnyi mu ikipe ya Musanze Fc habayemo ibibazo bikomeye cyane ndetse n’azamaguyi nyinshi byatumye ikipe isohora amafaranga menshi igura abakinnyi benshi kandi hari abatari bacyenewe muri iyi kipe, reka dutegereze turebe aho bigana dore ko shampiyona ishobora no gusubukurwa mu minsi yavuba, tukazamenya amakuru neza nyuma y’inama y’inteko rusange iteganijwe kuba ku cyumweru.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button