AmakuruPolitike
Trending

Ese umusirikare aramutse apfiriye k’urugamba umuryango we uteganyirizwa iki?

Umusirikare wa RDF aramutse apfiriye k’urugamba umuryango we uteganyirizwa iki? sobanukirwa birambuye

Bitewe n’uburyo abantu bakunda abasirikare, hari ibibazo byinshi bakunda kubibazaho kugera no kuri iki kibazo.

Nkuko tubizi abasirikare ba RDF bari mu butumwa bw’akazi butandukanye, Mozambique, Centrafrika n’ahandi. Kuba yatabaruka ari muri izi mission birashoboka nubwo duhora tubasengera. Akazi ko guha abandi amahoro hari ubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Umusirikare Wa RDF aramutse apfiriye mu bikorwa byagisirikare, iteka rya President Wa Republika No 044/01 ryo kuwa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda mu ngingo ya 94, hagaragaza ku mafaranga yo kuyagira (compassionate).

Havuga ko, iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Umuryango w’umusirikare upfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare akiri mu mirimo ye, ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Hashingiwe ku biteganyijwe mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo, iyo umusirikare apfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’ imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’ impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

Ingingo ya 95: Amafaranga y’ishyingura n’impozamarira, Amafaranga y’ishyingura n’amafaranga
akoreshwa mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye. Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.

Amafaranga y’ishyingura atangwa mbere y’imihango y’ishyingura. Minisitiri agena ingano y’amafaranga y’ ishyingura. Amafaranga y’impozamarira angana n’inshuro esheshatu (6) z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanwaho umusoro kandi atangirwa rimwe.

src: @drdash

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button