AmakuruImikino
Trending

Espagne yegukanye Euro, Rodri na Lamine Yamal barahembwa

Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yegukanye igikombe cy’Uburayi cya 2024 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ku mukino wa nyuma.

Ni umukino utari woroshye n’agato ku mpande zombi nubwo wabonaga ikipe y’igihugu ya Espagne igerageza gukina neza kurusha ikipe y’Ubwongereza yaba mu gice cya mbere ndetse n’igice cya kabiri.

Mu gice cya mbere amakipe yombi yagerageje kwihagararaho ntihagira nimwe yinjizwa igitego nubwo hari uburyo bwagiye buboneka ku mpande zombi ariko ntibubashe kubyazwa umusaruro n’aba rutahizamu b’amakipe yombi.

Mu gice cya kabiri abakinnyi bagarutse ubona bashakisha uko babona ibitego ndetse byaje guhira ikipe ya Espagne kuko yahise ibona igitego ku munota wa 47 w’umukino gitsinzwe na Nico William ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Lamine Yamal.

Lamine Yamal yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu irushanwa

Ikipe y’Ubwongereza yahise ikanguka itangira gushakisha uko yakwishyura igitego yari imaze gutsindwa ari nako umutoza wayo Southgate akora impinduka mu bakinnyi be ariko abakinnyi b’ikipe ya Espagne bakomeza kubabera ingorabahizi ndetse ahubwo abasore ba La Fuente bagakomeza kurusha cyane Ubwongereza.

Abakinnyi b’ikipe y’Ubwongereza bakomeje kugerageza uko bashoboye ntibacika intege bashaka uko bakwishyura igitego ndetse amahirwe aza kubasekera ku munota wa 73 ubwo Cole Palmer usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaga igitego cyo kwishyura ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Rodri ukinira Manchester City yatowe nk’umukinnyi w’irushamwa rya Euro

Amakipe yombi yakomeje kugerageza gusatirana ashakisha igitego cya kabiri ari nako abatoza bagenda bakora impinduka zitandukanye mu bakinnyi babo maze ku munota wa 86 ikipe ya Espagne birayikundira ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Oyarzabal wari winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yahawe na Cucurella ukinira ikipe ya Chelsea.

Ikipe y’Ubwongereza yagerageje gushaka uko yakwishyura biranga umukino urangira bongeye gutakaza igikombe ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. Nyuma y’umukino hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya Euro, Aho Rodri usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City ariwe watowe nk’umukinnyi w’irushanwa (Best Player of the Tournament).

Mike Maignan niwe wahawe igihembo cy’umunyezamu mwiza w’irushamwa

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo igihembo cy’umukinnyi watsinzwe ibitego byinshi cyahuriweho n’abakinnyi batandatu barimo Dani Olmo wa Espagne, Harry Kane w’Ubwongereza, Jamal Musiala w’Ubudage, Georges Mikautadze ukinira Georgia, Ivan Schranz ukinira Slovakie ndetse na Cody Gapko ukinira Ubuholandi bose bakaba baratsinze ibitego bitatu.

Ikindi gihembo cyegukanwe n’umwana muto cyane w’imyaka 17 kuribu, Uwo ntawundi ni Lamine Yamal wahawe igihembo cy’umukinnyi muto wahize abandi mu irushanwa ndetse n’Umufaransa Mike Maignan wegukanye igihembo cy’umunyezamu witwaye neza mu irushanwa, akaba asanzwe akinira ikipe ya As Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Harry Kane na Dani Olmo mu bakinnyi 6 basangiye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mur iurushanwa rya Euro

Ikipe y’igihugu ya Espagne nyuma kwegukana igikombe ikaba yahise ishyiraho agahigo nk’ikipe y’igihugu imaze kwegukana ibikombe byinshi by’igikombe cy’Uburayi kurusha andi makipe yose kuko imaze gutwara ibikombe bine mu gihe izindi ziyikurikiye zifite ibikombe bitatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button