Imikino

Amatariki y’igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu rwanda izatangirira yamaze kumenyekana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa) ryamaze gutangaza ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu rwanda icyiciro cya mbere mu bagabo izatangira mu kwezi ku ukwakira tariki ya 30, mu gihe imikino y’abagore ndetse n’icyiciro cya kabiri bishobora kuzatangira mbere yaho.

ikindi kandi biteganijwe ko shampiyona y’umwaka utaha 2020-2021, ishobora kuzasozwa tariki ya 29 Gicurasi 2021 hatagize impinduka zigaragara muri iyi shampiyona.

Ferwafa yakomeje ivuga ko imikino yo gushaka amakipe azasimbura Gicumbi ndetse na Heroes, iteganijwe kuzaba hagati ya tariki 2 ukwakira ndetse na tariki 17 ukwakira,ikazabera mu mujyi wa Kigali ahantu hatari hamenyekana kugeza ubu ndetse hakazakinwa umukino umwe gusa.

Biteganijwe ko imikino y’igikombe cy’intwari izakinwa kuva tariki ya 19 Mutarama kugeza tariki 1 Gashyantare 2021 mu gihe imikino y’igikombe cy’Amahoro yo izakinwa kuva tariki ya 4 Gashyantare 2021 kugeza muri Kamena uwo mwaka ntagihindutse.

Amakipe akaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bayo yagiye agura bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, guhera tariki ya 16 Kanama 2020 kugeza tariki ya 24 Ukwakira 2020 kugirango babafashe gukorerwa ibyangombwa byose bikenerwa.

Nubwo izi tariki zaatangajwe ariko bishobora kuzahinduka bitewe nuko icyorezo cya coronavirus kizaba gihagaze icyo gihe, ndetse bivugwako shampiyona ishobora kuzatangira ikinwa nta mufana uri ku kibuga mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo gikomeje guhangayikisha isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button