AmakuruImikino
Trending

Fifa yahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu ya Canada

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, FIFA, ryamaze guhagarika umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Canada mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umutoza witwa Beverly Priestman wari usanzwe atoza ikipe y’abagore ya Canada yamaze guhagarikwa na Fifa mu gihe kingana n’umwaka wose atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga imikino Olempike iri kubera mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nkuko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje, Fifa yahagaritse uyu mutoza nyuma yaho umwe mu bakozi bakorana nawe agurukije akadege katagira umupilote (Drone), mu rwego rwo kuneka imyitozo yakorwaga mu muhezo n’ikipe y’igihugu y’abagore ya New Zealand kuwa mbere w’icyumweru turimo gusoza.

Umutoza Beverly yahagaritswe na Fifa igihe cy’umwaka wose

CNN ikomeza ivuga ko atari umutoza Beverly wahagaritswe wenyine kuko n’umutoza wari umwungirije witwa Jasmine Mander ndetse n’ushinzwe gusesengura amashusho (Video Analyst) witwa Joseph Lombardi nabo bamaze guhagarikwa na Fifa igihe kingana n’umwaka batagaragara mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.

Nyuma y’ihagarikwa ryaba bose uko ari batatu, Amakipe yombi y’igihugu ya Canada yaba abagabo ndetse n’abagore, akaba yahise akurwaho amanota atandatu mu mikino Olimpike ya 2024 iri kubera mu Bufaransa.

Jasmine Mander wari umutoza wungirije nawe yahagaritswe umwaka na Fifa

Beverly Priestman w’imyaka 38 y’amavuko akaba yatozaga ikipe y’igihugu ya Canada y’abagore kuva mu mwaka wa 2020, Ubwo yafataga izi nshingano asimbuye umutoza witwa Kenneth Heiner-Møller.

Joseph Lombardi wari Analyst nawe yahagaritswe umwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button