Film y’uruhererekane yitwa Squid Game ikomeje guca ibintu muriyi minsi, ishobora guhagarikwa burundu ndetse igasibwa ku rubuga rwa Netflix ndetse n’izindi mbuga zose zicururizwaho film.
Iyi film ya Squid Game ni umwe muri film zikomeje kuryohera benshi bitewe n’uburyo ikinnyemo gusa amakuru atari meza ku bakunzi bayo nuko iyi film ishobora kuba igiye guhagarikwa burundu ndetse no gusibwa ahantu hose kubera amagambo yakoreshejwe muri season yayo ya kabiri iheruka gusohoka umwaka ushize mu kwezi kwa 12.
Aya magambo yakoreshejwe muri Season ya kabiri ya Squid Game ntabwo yashimishije igihugu cya Vietnam bikaba byatumye iki gihugu ndetse n’abaturage bagituye batangije urugamba rwo gusaba ihagarikwa ryiyi film yaba kuri Netflix ndetse n’ahandi hose yaba iri nkuko amakuru dukesha Rocky entertainment abivuga.
Igihugu cya Vietnam kikaba kivuga ko amagambo yakoreshejwe muri Season ya kabiri yiyi film ari amagambo yo kudaha agaciro amateka yaranze iki gihugu bitewe n’intambara yahabereye yiswe “intamabara ya Vietnam”, Aya akaba ari amagambo yavuzwe n’umwe mu bakinnyi biyi film, Aho aba abwira bagenzi be ukuntu umubyeyi we yagiye kurwana muri Vietnam ndetse agaragaza ukuntu abasirikare ba Koreya y’epfo bitwaye neza ku rugamba.
Gusa ku ruhande rw’igihugu cya Vietnam ayo magambo yavuzwe nuyu mukinnyi yakiriwe nabi ndetse bitera umujinya abaturage biki gihugu bitewe n’amahano ndetse n’ubugome ndengakamere abasirikare b’igihugu cya Koreya y’epfo bakoreye mu gihugu cya Vietnam.
Kuri ubu inkundura yo guhagarikisha iyi film ikaba yaratangiye ndetse mu gihugu cya Vietnam iyi film ikaba yaramaze guhagarikwa kwerekanwayo ndetse iki gihugu kikaba gisaba ko mu gihe iyi film yaba idahagaritswe ndetse ngo inasibwe kuri Netflix burundu babafasha igahagarikwa kwerekwana ku mugabane wa Aziya iki gihugu kibarizwamo.
Squid Game ni film irimo kwinjiriza ba nyirayo amafaranga menshi cyane kugeza ubu, Aho season ya kabiri yiyi film imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 130 kwisi hose kuva yasohoka tariki ya 26 Ukuboza 2024 ndetse iyi film ntabwo yaba ari yonyine isibwe biramutse bibaye kuko hari nindi film yitwa Little woman yasibwe burundu nyuma y’uko bisabwe n’igihugu cya Vietnam n’ubundi.