Imikino

Gasogi United yasinyishije Tuyinge Hakim wakiniraga ikipe ya Etencelles

Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi Tuyisenge Hakim bakunze kwita Dieme, wari usanzwe akinira ikipe ya Etencelles yo mu karere ka Rubavu, amasezerano y’imyaka ibiri.

Tuyisenge Hakim bakunze kwita Dieme, ni umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati afasha ba Myugariro, ariko akaba ashobora no gukina no mu mutima w’ubwugarizi nka Myugariro wo hagati ndetse ashobora no gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United, dore ko yari yarasoje ayo yari afite mu ikipe ya Etencelles.

Tuyisenge Hakim wambaye umweru ahanganiye umupira na Kalisa Rashid

Uyu musore akaba aje yiyongera ku bandi bakinnyi baguzwe niyi kipe, barimo umunyezamu Mazimpaka Andre,Iradukunda Bertrand, Nkunzimana Sadi, Nzitonda Eric wakiniraga Gicumbi fc, Bugingo Hakim wavuye muri Rwamagana City, Herve Beya Beya wavuye muri AS Maniema, Bola Lobota , Iddy Museremu wakiniraga ikipe Le Messager ngozi yo mu Burundi ndetse na Mfashingabo Didier wakiniraga Etoile de L’est yo mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukinnyi Tuyisenge Hakim batazira akazina ka Dieme, yagiye anyura mu makipe atandukanye harimo Isonga yamuzamuye ndetse akaba yarigeze no kuyibera Kapiteni, yanyuze kandi mu ikipe ya Police Fc ubwo yatozwaga na Seninga Innocent, ndetse n’ikipe ya Etencelles yakiniraga kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button