Amakuru

Gatsibo: Abaturage bubatse Agakiriro ka Gatsibo bamaze imyaka 4 batarishyurwa.

Mu gihe bamwe mu bakorera mu Gakiriro ka Gatsibo, bishimira ko babonye ahantu heza kandi hagezweho ho gukorera ibikorwa byabo, bamwe mu bubatse ako Gakiriro barataka ubukene bukomeye nyuma yo kumara igihe bubaka ako Gakiriro ariko bakaba bamaze imyaka 4 batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Aba baturage bavuga ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo babiri, bavuga ko uwambere yagiye hari bamwe muri abo baturage bahakoraga, bamwe muri bo barishyurwa ariko abandi ntibishyurwa kuko bagombaga gukomeza kuhakorera. Bavuga ko Rwiyemezamirimo wa kabiri yaje nawe akabaha akazi ariko bikarangira badahambwe.

Bamwe mu baganirije ikinyamakuru cyacu Umuragemedia bavuze ko bubatse aka Gakiriro mu mwaka wa 2016 ariko imyaka ikaba imaze kuba ine badahembwa kandi Agakiriro gakorerwamo umunsi k’umunsi.

Uyu twise Mukamana Solange kubw’Umutekano we w’ibimuranga, yatubwiye ko bagerageje kuvugisha Rwiyemezamirimo wa Kabiri wabambuye, ababwira ko bagomba kujya gutanga ikirego mu rukiko kandi ko azarwitaba.

Yagize ati” tumaze imyaka ine dukoze mu mirimo yo kubaka Agakiriro ka Gatsibo ariko twabuze uduhemba, kuko ba Rwiyemezamirimo bombi batigeze babyitaho. Nkubu njye nahamagaye Bayijahe Innocent(Rwiyemezamirmo wa kabiri) arambwira ngo njye gutanga ikirego mu rukiko, kuko Akarere ntikamuhembye katabanje kureba niba atarahembye abaturage yakoresheje. Ubwo rero ngo tuzamujyane mu rukiko niho yabikemurira”.

Ibi Solange avuga kandi abihuriyeho na Bagenzi be, bavuga ko bambuwe amafaranga menshi kandi mu gihe bakoraga muri iyo mirimo, bagiye bafata amadeni atandukanye. Bavuga ko bari biteze ko bagiye kubaho neza mu gihe baba bahembwe, ariko ngo byababereye inzira y’ubukene, kuko bamwe bamaze igihe bativuza kubera nta Bwisungane mu kivuza bari barishyuye, abana bava mu mashuri kubera kubura ubwishyu .

Aba baturage barasaba Akarere ka Gatsibo gukurikirana Rwiyemezamirimo Bayijahe Innocent, nkuko bakurikiranye uwa mbere kugira ngo abishyure. Ngo kuko yabateje igihombo gikomeye ndetse n’ubukene.

Ku murongo wa Telephone twavuganye na Rwiyemezamirimo Bayijahe Innocent atubwira ko Abakozi bose yabishyuye, ahubwo abo bandi bavuga yabambuye bajyane ikirego muru RIB cyangwa kuri Polisi, ubundi nawe azitabe aburane.

Yagize ati” abo bavuga ko nabambuye sinzi aho baturutse, kuki niba maze imyaka ibiri nishyuye abankoreye, ku Kagali bakampa icyemezo kuki batahise batanga ikirego muri RIB cyangwa kuri Polisi ngo bankurikirane? Ubwo rero bajyane ikirego nibasanga ibyo ndegwa ari byo nzabihanirwa, naho nibasanga mbeshyerwa nabo bazahanwe ariko uzina ryanjye rireke kwandavuzwa nabo.”

Kugeza ubu Abaturage bo bavuga ko abafitiye amafaranga arenga miliyoni imwe atigeze yishyura.Agakiriro ka Gatsibo kubatswe muri 2016, Ariko abaturage ntibarishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button