Amakuru

Gatsibo: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu ntara y’Iburasirazuba, Umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi na Polisi kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 ubwo yari arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage.

Uyu mugabo yafashwe ubwo yakwirakwizaga ariya mafaranga y’amiganano mu baturage bo muri kariya karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro ndetse akaba ayari amaze igihe kinini akora kiriya gikorwa cyo gukwirakwiza ariya mafaranga mu baturage ariko abantu batari bamuvumbura, uriya mugabo akaba yafashwe afite inoti ebyiri za bitanu, z’amafaranga y’amahimbano nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamamkuru ko uriya mugabo wafashwe akwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage yari amaze igihe kinini akora kiriya gikorwa.

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati” Uriya mugabo yajyaga kugura ibicuruzwa agatanga inoti za bitanu bakamugarurira akitahira yamara kugenda abacuruzi bakabona ko bahawe amafaranga y’amiganano gusa ntibabone uko bagaruza utwabo, ariko ubwo yasubiraga guhaha nibwo yafashwe n’abaturage afite inoti ebyiri za bitanu bahita baduhamagara”.

Yakomeje agira ati ” Uriya mugabo wafashwe ntabwo ari ariya mafaranga gusa yashakaga gutanga mu baturage kuko hari n’andi menshi yari yarakwirakwije agera ku bihumbi 400 y’amahimbano, ngo ubundi yajyaga akora inoti za bitanu yarangiza akajya kuzihahisha barangiza bakamugarurira amafaranga ya nyayo agahita yitahira nkuko yabibwiye zimwe mu nshuti ze”.

(CIP) Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasoje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya mugabo afatwa nyuma y’ibikorwa yari amazemo iminsi ndetse aboneraho no gukangurira abaturage kujya baba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button