Imikino
Trending

Gisagara Volleyball Club yasinyishije umukinnyi mushya

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club imaze iminsi irimo kwiyubaka cyane yamaze gusinyisha umukinnyi mushya.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yamaze guha ikaze umukinnyi mushya Gatsinzi Venuste wari usanzwe akinira ikipe ya APR Volleyball Club.

Iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda yari imaze igihe itarimo kwitwara ndetse ikaba imaze imyaka ibiri itagaragara mu mikino ya kamarampaka ihuza amakipe 4 aba yayoboye ayandi muri shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Nyuma y’uku kutitwara neza, ikipe ya Gisagara VC yahisemo guhindura umuvuno itangira gushakisha intwaro zikomeye zizayifasha mu mwaka utaha w’imikino, aho yahise igarura bamwe mu bakinnyi bayinyuzemo barimo Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald ndetse bakaba bongereyeho na Gatsinzi Venuste.

Ubuyobozi bwiyi kipe bukaba bufite intego zo kongera kugaragara mu mikino ya kamarampaka ndetse no guhatanira igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button