Itsinda rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa Gospel Family ryasohoye indirimbo yaryo ya mbere ryise “NIMUMWEGERE”.
Iri n’itsinda rishya rije ryiyongera kuyandi matsinda atandukanye asanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aho basohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu uburyo bakwiriye kwegera Imana kuko ariryo buye rizima.
Iri tsinda rikaba ribarizwa mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rukomo ahitwa Ku Cyuru, ubwo ryaganiraga n’umunyamakuru wacu ryavuze ko bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza ndetse bakaba banashaka gukora indirimbo nyinshi mu buryo bugezweho( Live Recording).
Ikindi iri tsinda rya Gospel Family banavuga ko uretse gukora ibikorwa by’ivugabutumwa ahubwo bazajya banakora n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abantu kumenya Imana.
Iri tsinda rikaba rivuga ko uramutse ushaka kureba ibikorwa byabo wajya ku muyoboro wa Youtube yabo witwa GOSPEL FAMILY.