Hakizimana Muhadjiri ku kigero cya 99,5% nk’Umukinnyi wa Rayon sport nkuko bitangazwa na President Munyakazi Sadati.
Hakizimana Muhadjiri Umukinnyi uhenze kugeza wakiniraga ikipe yo mubarabu Emirate Club ubu wifuzwa cyane n'ikipe ya Rayon sport kugeza ubu nkuko bitangazwa na President Munyakazi Sadati kuzabafasha mu mwaka wi'imikino wa 2020-2021
Rayon sports nyuma y’uko hagaragayemo ibibazo byinshi ku mpande zabafana ndetse nabayobozi bahoze bayobora Rayon sport fc n’ubuyobozi bwari busanzwe buyobora burangajwe imbere na Munyakazi Sadati.
President wa Rayon sports kuri unomunsi taliki ya 5/7/2020 amakuru yadutangarije nuko ibibazo byari muri Rayon sports ku kigero cya 90% ko bimaze gukemuka.
Abajijwe ku kibazo cy’urupapuro rwazengurutse kumbuga nkoranyambaga rw’amafaranga (Cheque) yasinyweho na President Munyakazi Sadati yo kugura Hakizimana Muhadjir yabyemeye anemeza ko ku kigero cya 99,5% Muhadjir ari umukinnyi wa Rayon sports, nkuko bikomeje kuvugwa nabamwe munshuti za Muhadjir zemezako ubu ari Umukinnyi wa Rayon sport.
Sadati yakomeje avugako Muhadjiri kugeza ubu arigushaka ibyangobwa akazaba ari umukinnyi wa Rayon sport mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 mu Rwanda nkuko yabitangaje mu kiganiro yatanze kuri television y’igihugu (RBA).
Muhadjir akazaba ari mu mwambaro w’ubururu n’umweru, ufite nimero 10 mu mugongo ntagihindutse .