
Ingabo za Leta ya Congo hamwe n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro bakomeje ibikorwa bibi birimo no guteza umutekano muke w’abasivile mu mujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko Human Rights Watch ibivuga.
Umutwe wa Wazalendo ufashwa n’ingabo za leta, ukomeje gutera ubwoba abasivile bo mu mujyi wa Uvira kubera ishyirwaho ry’umuyobozi mushya w’ingabo.
Wazalendo ikaba ikomeje kuyogoza umujyi wa Uvira bakora ibikorwa bibi birimo gutera ubwoba abaturage, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse no kubuza bamwe mu baturage b’abanyamulenge kubona serivisi bari basanzwe bahabwa.
Umushakashatsi mukuru kuri Afurika muri Human Rights Watch, Clémentine de Montjoye, yavuze ko ibiri kubera mu mujyi wa Uvira biteye ubwoba kandi bikwiye guhagarara.
Clementine yagize ati “Ibi biri kuba mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bigaragaza ihuriro ribi rituruka ku kunanirwa mu miyoborere no kutizerana hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro zahoze zifatanya na zo ndetse no kwiyongera kw’amacakubiri ashingiye ku moko.”
Yakomeje agira ati “Ibyaha bikomeje gukorwa n’impande zose biremeza ko hakenewe igitutu cy’ibihugu bikomeye mu kurengera abasivile no gutanga inzira yizewe ku baba bashaka guhunga ibi bibazo.”
Mu ntangiriro za Nzeri hari hagaragaye ibikorwa byo kwigaragambya byayobowe n’umutwe wa Wazalendo bihagarika ubuzima bwose bw’umujyi wa Uvira mu gihe cy’iminsi 8. Abayobozi ba Wazalendo bari banze ishyirwa mu nshingano rya Gen. Gasita wo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu mujyi kuva ku ya 1 Nzeri, bavuga ko ari Umunyarwanda gusa kuri ubu amakuru akaba avuga ko yamaze kuvanwa muri Uvira.
Ku ya 2 Nzeri, Wazalendo bashyizeho za bariyeri mu mihanda cyane cyane ku nzira ikomeye ijya ku mupaka uhuza Congo ndetse n’igihugu cy’Uburundi, Ubwikorezi, ubucuruzi, ndetse n’amashuri byarahagaze kugeza tariki ya 9 Nzeri.
Ubusanzwe umujyi wa Uvira usanzwe ufite akamaro gakomeye ku gihugu cy’Uburundi binyuze mu bucuruzi bw’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli, dore ko muriyi minsi igihugu cy’Uburundi kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu.
Hari iminsi myinshi Wazalendo batemereraga abantu guhungira mu Burundi, nk’uko abatangabuhamya babivuga. Nkaho umukozi ku mupaka yabwiye Human Rights Watch ati: “[aba Wazalendo] ntibashakaga kubona abantu bahunga bajya i Burundi.”
Ku ya 5 Nzeri, abarwanyi ba Wazalendo barashe intwaro ntoya n’amasasu akomeye mu mujyi wa Uvira, umwana w’imyaka 8 aza kwitaba Imana ubwo igisasu cyagwaga mu rugo rw’iwabo.
Tariki ya 8 Nzeri, ingabo za Congo zarashe ku baturage batari bitwaje intwaro bigaragambyaga ku ishyirwaho rya Gasita. Abasirikare barashe bamwe mu gihe bahungaga, bicamo abantu 16, abandi 9 barakomereka. Ibi byabaye mu gihe umubano hagati y’ingabo za leta na Wazalendo umaze igihe ugenda urushaho kuba mubi cyane kubera kugenda bashinjanya ibikorwa by’ubusahuzi, uburiganya, no kureka imirongo y’intambara.
Impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zikomeje gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko bikaba bitera ivangura ndetse n’ihohoterwa rikorerwa ubwoko bw’abanyamulenge bakunze kwitirirwa kuba abashyigikiye umutwe wa M23 usanzwe urwanya leta.
Tariki ya 6 Nzeri, abarwanyi 4 ba Wazalendo bazengurutse inzu y’umuyobozi wa sosiyete sivile wo mu bwoko bw’Abanyamulenge bashaka kwinjira ku gahato. Babwiye umuzamu bati: “Uyu Munyarwanda ari he? Igihe kirageze ngo tumurangize,” bamushinja kuba afitanye isano na Gasita.
Tariki ya 6 Nzeri kandi ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bamugaragariza impungenge ku kwiyongera kwibasira Abanyamulenge, babuzwa kwinjira ku masoko y’amazi kandi basaba gufatirwa ingamba zo kumenya no gufata abantu batanga amagambo y’urwango no gupfobya ububasha bwa leta.
Kuva tariki ya 25 Kanama, Wazalendo banze ko haba umuhango wo gushyingura koloneli wo mu ngabo za leta ukomoka mu Banyamulenge hamwe n’umugore we ndetse banavuze ko nta munyarwanda ugomba gushyingurwa mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 6 Nzeri, Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za Congo, yabwiye abanyamakuru ati: “Ntituyobora Wazalendo kuko ntabwo bariya babarizwa mu gisirikare cya leta yacu kandi ko atari inshingano z’ingabo kubayobora.
Ubwoko bw’abanyamulenge bumaze imyaka myinshi buhura n’ivangura rikomeye gusigazwa inyuma ndetse no kwibasirwa cyane muri Congo kuva mu myaka ya 1990 kugeza ubungubu.