AmakuruUbuzima
Trending

Ibiribwa ukwiye kwirinda mbere yo gutera akabariro

Hari ubwoko bw’ibiribwa utagomba kurya mbere yo gutera akabariro kuko byatuma iki gikorwa kitagenda neza ndetse bikaba byanakunanira burundu ,ibi bigaterwa nuko ushobora kumva utameze neza cyangwa umubiri wawe ugacika intege mu gihe wafashe ibi biribwa.

Ikawa ni kimwe mu binyobwa bizamura umusemburo wa cortisol mu mubiri ku kigero kiri hejuru ,uyu musemburo ukaba uzamura ikigero cya stress ku buryo bukabije

Iyo umusemburo wabaye mwinshi mu mubiri ushobora gutuma ucika intege mu rwego rwo gutera akabariro ndetse bikananiza umubiri wawe.

2.Ibiribwa byongerewemo umunyu mwinshi

Umunyu mwinshi utuma umubiri wakira amazi menshi ,ibyo rero bikaba bishobora gutuma amaraso adatembera neza mu myanya ndangagitsina , ibyo bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza.

3. Imbuto zimwe na zimwe nibindi biribwa bishobora gutera kubyimba mu nda

kurya ibiryo bishobora gutuma ubyimba mu nda , bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza ,muri rusange gutera akabariro bisaba kugira ngo umubiri wawe ube umeze neza kandi mu nda naho hameze neza.

4.Kunywa inzoga nyinshi

Ku bantu bamwe ,kunywa inzoga nyinshi ni ikibazo kubera ko bizamura umusemburo wa melatonin mu mubiri ,kandi uyu musemburo utera ibitotsi , kuri benshi bashobora kunywa inzoga ,bajya gutangira igikorwa ,ibitotsi bigahita bibafata.

Ni byiza rero kwinjira mu gikorwa wanyweye inzoga nkeya cyangwa utayinyoye kugira ngo ugabanye ibyago byo kuba waganzwa n’ibitotsi mbere yo gutangira igikorwa.

5.Mint

Mint ikunze gushyirwa mu mashikareti ,cyane cyane nka ziriya zisharira nabwo kurya mint mbere yo gutera akabariro si byiza ,kuko bigaragazwa ko nayo yongera ibyago byo kuba mu nda hakuzuranamo umwuka cyane.

6. Kunywa ibinyobwa byongera imbaraga(Energy Drink)

Burya ibinyobwa byongera imbaraga bya (energy drinks) ,abantu benshi bibwira ko ari byiza kubinywa mbere yo gutera akabariro ,iyo wabinyoye utangirana imbaraga ariko zikgenda zigabanuka ku buryo ushobora kubihiriza uwo muri kumwe ntarangize neza.

Ni byiza gukoresha imbaraga karemano z’umubiri wawe ,kuko bituma usoza igikorwa ugifite imbaraga ,ntabyo gucika intege bya hato na hato.

7.Soya

Abahanga bagaragaza ko iyo umuntu yariye umufunguro arimo soya nyinshi bishobora kumutera ibibazo birimo kuba imisemburo ye yabura uburinganire ku kigero gikwiye .

Inyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya European Journal of clinical nutrition yagaragaje ko abantu barya miligarama 120 za soya ku munsi ,umusemburo wa testesterone mu mubiri wabo ugabanuka kandi uyu musemburo ukaba ugira uruhare runini mu gutera akabariro ku bagabo.

8.Ibishyimbo

Burya ibishyimbo nabyo si byiza kubirya mbere yo gutera akabariro kubera ko nabyo bishobora gutera ibibazo byo kugugara mu nda cyangwa ukaba wabyimba mu nda ,hakuzuranamo umwuka.

Muri rusange ,mbere yo gutera akabariro bisaba kwitegura no kutarya byinshi ngo wuzuze inda , ni byiza kuba wariye mu rugero bityo ibyo bikaba byatuma icyo gikorwa kigenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button