Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Col.Tom Byabagamba nibwo yongeye kugezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali mu modoka ya gisirikare irinzwe cyane, byari byitezwe ko atangira kuburanishwa ku byaha bishya aherutse kuregwa.
Koloneri Byabagamba, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yahamijwe ibyaha n’urukiko rw’ubujurire, yabwiye urukiko ko icyo cyaha atacyemera.
Mu kwezi kwa kane, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Koloneri Tom Byabagamba azongera akagezwa imbere y’inkiko aregwa ibindi byaha yakoze afunze.
Ikinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru kivugako ibyaha igisirikare cyamureze byiyongera kubindi ari: ukugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.
Nyuma, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwafunze abagabo batatu barimo musanzire we John Museminali, bashinjwa gushaka gutorokesha Byabagamba aho afungiye.
Umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali, uyu wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ni umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba.
Uyu munsi mu rukiko Koroneli Byabagamba yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira mumategekego
Urukiko rwavuze ko kunganirwa ari uburenganzira bwe, rutegeka ko urubanza rusubikwa.byemezwako Iburanisha rikurikira rizaba tariki 14/09/2020, uregwa yunganiwe afite abamwunganira mumategeko.