AmakuruImyidagaduro
Trending

Icyamamare mu kuvanga imiziki Dj Theo yitabye Imana

Dj Theo wamamaye cyane mu ruhando rwo kuvanga imiziki hano iwacu mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Ni inkuru yamenyekanye muri iki gitondo cya tariki ya 21 Mutarama 2025, ubwo hatangiraga gusakara amakuru yemeza ko icyamamare mu bijyanye no kuvanga imiziki Dj Theo atakiri mu isi y’abazima.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Dj Theo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byo kwa Kanimba gusa ngo yaje kuhavanwa kubera amafaranga yacibwaga muribyo bitaro yari menshi cyane bahitamo kumujyana ku bitaro bya Masaka ari naho yaje kugwa muri iki gitondo.

Aya makuru akaba akomeza avuga ko Dj Theo yari yatangiye koroherwa ndetse abasha no kuganiriza abantu bari bamurwaje gusa nyuma byaje guhinduka yongera kuremba byanarangiye yitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button