
Shema Arnaud usanzwe umenyerewe mu kuvanga imiziki nka DJ TOXXYK, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi akitaba Imana.
Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, DJ TOXXYK yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu karere Karongi ku gicamunsi cya tariki ya 20 Ukuboza 2025, aho bivugwa ko ashobora kuba yaracitse.
Amakuru akomeza avuga ko ibijyanye n’impanuka yahitanye umupolisi nyuma yo kugongwa n’imodoka yari itwawe na DJ TOXXYK byabaye mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025 ubwo uyu muhanga mu kuvanga imiziki yari avuye mu kazi.
Amakuru ahari kandi avuga ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe DJ TOXXYK yananiwe kugenzura imodoka maze aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi ku ruhande rw’igisate cy’umuhanda yagenderagamo, yisanze yageze ku mupolisi wari ku ruhande rw’ikindi gisate cy’umuhanda maze aramugonga ahita yitaba Imana.
Nkuko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabibwiye igihe, DJ TOXXYK afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Remera ndetse byagaragaye ko ubwo yakoraga iyi mpanuka yari yonyoye ibisindisha.



















