Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi zamaze gusubizwa iwabo
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 27 kanama 2020 nibwo icyiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi zari zarahungiye munkambi ya mahama zatangiye gusubizwa iwabo nyuma y’uko babisabye Perezida w’u Burundi.
iki cyiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi kigizwe n’abantu 471 muri 1800 bari bariyandikishije mu bifuzaga gutaha, mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane nibwo babyutse bafata imodoka zibafasha kwerekeza mu gihugu cyabo.
nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, impunzi z’abarundi zari zarandikiye perezida wabo z’ibasaba gutahuka nibwo byavuzweko hagiye kubaho ibiganiro hagati ya UNHCR, Leta y’U Rwanda ndetse na leta y’uburundi.
Nyuma y’biganiro byahuje Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu minsi ishize bemerenya gucyura mu mahoro impunzi zibishaka.
Abatahutse bafashijwe mu buryo bw’amafunguro bahabwa amazi ndetse n’udupfukamunwa n’imodoka zibafasha kugera iwabo amahoro.
Izi mpuzi zatahutse mu gitondo cyo kuri uyu kane zanyujijwe ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera.
kugeza ubu imibare ya UNHCR igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abarundi zigera ku 71,000 abagera ku 60,000 baba munkambi ya mahama abandi bakaba baba mu migi itandukanye.