AmakuruImyidagaduro
Trending

Igitaramo Icyumba cya Rap cyagombaga kubera kuri Canal Olympia cyasubitswe

Kuri uyu munsi ya 27 Ukuboza 2024, Abakunzi batandukanye b’injyana ya HipHop bari bategerezanyije amatsiko menshi igitaramo cyiswe Icyumba cya Rap gusa birangiye isosi yabo iguyemo inshishi.

Iki gitaramo Icyumba cya Rap, kikaba cyagombaga kubera ku Irebero kuri Canal Olympia ndetse bamwe mu bakunzi b’injyana ya HipHop bari babukereye bakaba bari bamaze kugera ahagombaga kubera igitaramo.

Bitewe n’imvura idasanzwe imaze kugwa ku musozi wa Rebero mu masaha ashize, abateguye igitaramo Icyumba cya Rap ndetse n’abandi bagombaga kukigiramo uruhare bakaba bahise bafata umwanzuro wo kugisubika kuko aho cyagombaga kubera iyi mvura yaguye yahahinduye nabi cyane.

Nkuko amakuru dukesha Igihe abivuga, Iki gitaramo icyumba cya Rap kikaba cyimuriwe tariki ya 10 Mutarama 2024 ndetse kikaba kitazabera kuri Canal Olympia nkuko byari bimeze ahubwo naho kizabera hamaze guhinduka kuko biteganijwe ko kizabera muri Camp Kigali ndetse abari baraguze amatike bakaba bazayinjiriraho kuri iriya tariki cyimuriweho.

Iki gitaramo Icyumba cya Rap kikaba cyagombaga kugaragaramo abahanzi mu njyana ya HipHop batandukanye barimo umuhanzi Green P, Fireman, P Fla, Riderman, Bushali, Danny Nanone, Ish Kevin, Diplomate, Jay C, B Trey, Zeo Trap ndetse na Logan Joe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button