Imikino
Trending

Amagaju Fc akomeje imyitozo yitegura shampiyona

Amagaju FC yakomeje imyitozo kuri uyu munsi yitegura Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade Kamena ku isaha ya saa tanu z’amanywa, nyuma yaho iyo bakoze ku munsi w’ejo kuwa gatatu yari yabereye kuri Stade ya Huye kubera umukino w’icyiciro cya gatatu waberaga kuri Stade Kamena wari watinze kurangira.

Iyi imyitozo ikaba yakoreshejwe n’umutoza mukuru w’iyi kipe Niyongabo Amars, Hategekimina Abdallah (Umutoza wungirije) ndetse n’umutoza w’abazamu Jumaine Hassan nkuko byari byagenze ku munsi w’ejo kuwa gatatu ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo.

N’imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo, Massoud Narcisse, Patient Ndikuriyo, Niyitegeka Omar, Dushimiyimana Janvier, Youssuf Habimana, Twagirimana Pacifique, Destin Malanda Exauce ndetse n’abandi.

Ni mu gihe abandi bakinnyi basinyishijwe n’iyi kipe barimo Irakoze Mustafa, Rukundo Abdourahmani bakomoka mu gihugu cy’Uburundi bo batakoranye n’abandi imyitozo kuko bahise basubira iwabo bakaba bazagaruka mu Rwanda tariki ya 30 zuku kwezi.

Src: Khalikeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button