AmakuruImikino
Trending

Ikipe ya ASK ivuye Tanzaniya yagaragaje umukandika izashyigikira mu matora

Ikipe y’abatarabigize umwuga ya Amicale Sportif de Kicukiro (ASK), yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugirira urugendo shuri mu gihugu cya Tanzaniya.

Ni urugendo rwari rwateguwe nyuma yaho bari bahawe ubutumire n’abagenzi babo bo muri kiriya gihugu cya Tanzaniya, aho yatubwiye ko rwamaze iminsi ine ndetse rukaba rwarabayemo ibikorwa bitandukanye birimo umukino wa gishuti, gusura ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse n’ubusabane hagati yiyi kipe ndetse n’abagenzi babo bo mu gihugu cya Tanzaniya.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi (Board) ya Amicale Sportif de Kicukiro (ASK), Cyubahiro Beatus, yatubwiye ko rwari urugendo rwiza cyane rwabayemo ibintu byinshi bitandukanye birimo gutembera ku mucanga w’inyanja y’abahinde, kwidagadura ndetse n’umukino wabahuje n’abagenzi babo bo muri kiriya gihugu mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’amakipe yombi.

Bimwe mu byatunguye abantu benshi n’uburyo iyi kipe yagarutse mu gihugu cy’u Rwanda bambaye, aho baje bambaye imipira iriho ifoto y’umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame ndetse n’amagambo agaragaza ko iyi kipe ariwe izashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Bagaragaje ko bashyigikiye umukandida wa FPR inkotanyi, Paul Kagame

Bamwe mubo twaganiriye batubwiye ko nta pfunwe batewe no kugaragaza amarangamutima yabo ku mukandida bazashyigikira mu matora, ahubwo ari ishema rikomeye kuribo ndetse n’imiryango yabo kuko uwo bifuza kuzatora hari byinshi yakoreye abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Iyi kipe ya Amicale Sportif de Kicukiro (ASK), isanzwe ikinwamo n’abatarabigize umwuga ariko biganjemo benshi bakinnye ruhago hano mu rwanda mu myaka yatambutse, ikaba yari yerekeje muri Tanzaniya iyobowe n’abamwe mu bayobozi bayo barimo Gwizinkindi Charles (Umuyobozi wa Committee Executive), Rebero Jean Bosco (Umuyobozi wungirije wa Committee Executive) ndetse na Cyubahiro Beatus uyobora inama y’ubutegetsi (Board) ya Amicale Sportif de Kicukiro (ASK).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button